Byayibabaje ijya kubakiza! Imbwa yambuye ubusa umugore wishoraga mu mirwano na mugenzi we

Utuntu nutundi - Apr 21, 2024 1:48 PM
Byayibabaje ijya kubakiza! Imbwa yambuye ubusa umugore wishoraga mu mirwano na mugenzi we

Ubwo abagore babiri besuranaga barwana, imbwa yagiye kubakiza niko kumanura ipantalo y’umugore umwe yanika ikibuno cye hanze, abari bashungereye batangira gufata amashusho ari na ko asakazwa ku mbuga nkoranyamabaga.

Aba bagore baje gufatana bararwana bapfa umugabo umwe basangiye, ibyo bibaviramo intandaro y’amakimbirane.

Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamba yateye benshi agahinda bababazwa no kubona abagore barwanira umugabo mu ruhame, abandi bakorwa n’isoni ubwo babaonaga ubwambure bw’umugore. 

Imbwa yabonye abo bagore barimo kurwana byayibabaje irirukanka irabakiza, igeze ku mugore wa mbere ikurura ipantalo ku bw’amahirwe macye uyu mugore uteri wambaye umwenda w’imbere, yisanga ikibuno cye cyagiye hanze.

Iyi mbwa yashimwe ubutwari yagaragaje ijya gukiza abantu mu gihe abandi bari bashungereye bogeza iyo mirwano ariko n’abandi bafata amashusho bayoherezanya.

Byateye benshi kwibaza ku kibazo cyo kugonganisha abagore gikunze gutezwa n’abagabo igihe bakunda abagore barenze umwe cyangwa bakabashaka, bigateza ishyari hagati yabo.

M

Muramira Racheal

Yanditswe Apr 21, 2024 1:48 PM