Itariki y’ubukwe bwa Miss Aurore Kayibanda n’umukunzi we

Imyidagaduro - Apr 30, 2024 5:14 PM
Itariki y’ubukwe bwa Miss Aurore Kayibanda n’umukunzi we

Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012, yatangaje ko agiye gukora ubukwe n'umukunzi we Jacques Gatera, buzaba ku wa Kane tariki 15 Kanama 2024 bukabera i Kigali.

Miss Mutesi usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ye ya Instagram, kuri uyu Kabiri tariki 30 Mata 2024, amenyesha inshuti, abavandimwe n'abandi ko ari mu myiteguro y'ubukwe bwe n'umukunzi we.

Yagaragaje ko ibindi bijyanye n'umuhango w'ubukwe bizatangazwa mu minsi iri imbere. Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 28 Gashyantare 2024, mu muhango wabereye ahitwa Goodyear Phoenix mu Mujyi wa Arizona,

Uyu muhango witabiriwe n’abarimo Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, umunyamakuru usigaye utegura ibitaramo by’abahanzi muri iki gihe, Ernesto Ugeziwe, itsinda rya Charly&Nina, Cedruc, Lionel ukina Basketball n’abandi.

Nyuma yo gusezerana mu mategeko, Kayibanda yanditse kuri konti ye ya Instagram, abwira umukunzi we bamaranye imyaka ibiri ko ibihe by’isezerano ry’abo bizakomeza ‘kuba urwibutso rw’indi minsi imeze nk’iyi’. 

Yakoresheje emoji z’imitima itatu, mu gusobanura paji nshya y’ubuzima bw’urugo binjiyemo, ashimangira ko iminsi yabo izarangwa n’umunezero n’urukundo rudashira.

Ku wa 18 Mutarama 2023, nibwo amakuru yacicikanye avuga ko Aurore Mutesi wabaye Miss Rwanda 2021 yabwiye ‘Yego’ umukunzi we nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo, amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Jacques Gatera witegura kurushinga na Kayibanda, ni umwe mu bahanga mu mukino wa Golf, ndetse hari amakuru avuga ko yagiye yegukana ibikombe byinshi.

Uyu mugabo ari kumwe na Innocent Rutamu bafashije ikipe ya Kigali Golf Club kugera muri kimwe cya kabiri cy’imikino ya ‘2022 PMC Golf Championship’. 

Mu 2000, nibwo yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umuryango we.

Kimwe mu binyamakuru byandikira muri San Francisco muri Leta California cyitwa SFGATE, gisobanura Jacques Gatera nk’’ umwe mu bahanga bari bakiri bato mu mukino wa Golf bigaragaje muri Phoenix mu 2005’. Icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Gatera ari kumwe n’abavandimwe be Patrick Kisomanga ndetse na Serge Gashegu baje kwihuza na Tim Kloenne wabafashije kwisanga mu mikino ikomeye ya Golf yaberega muri Phoenix.

We n’abavandimwe be bavuka kuri Se Anaclet Munyurangabo ndetse na Nyina Therese Mbuya. Amakuru avuga ko Gatera Jacques, umugabo wa Miss Aurore yagaragaje ubuhanga cyane kurusha abavandimwe be mu mikino ya Golf, bituma aba Kapiteni w’ikipe mu mashuri yisumbuye.

Uretse kuba ari umuhanga mu gukina Golf, Jacques Gatera asanzwe afite n’ibikorwa by’ubushabitsi akorera mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 5 Mutarama 2024, Miss Kayibanda yanditse amagambo yuzuye imitoma yifuriza umukunzi we isabukuru y’amavuko. Bari bamaze umwaka urenga mu munyenga w’urukundo, waherekejwe no kwambikwa impeta y’urukundo.

Mu magambo ye ati “Umunsi mwiza w’amavuko ku mugabo w’ubuzima bwanjye, Imana ihe umugisha imirimo y’amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya byose umutima wawe w’igikundiro n’ubugwaneza. Uzarambe kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe bwose. Ndagukunda kandi mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.”

Mu Ukuboza 2023, yanditse kuri Instagram ye ashima Imana yamuhaye umugabo w’ubuzima bwe. Yavuze ati “Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n’abandi. Warakoze Mwami ku bwo kunkunda cyane ukampa kubana n’umugabo utangaje.”

Kuva mu 2012 yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda kugeza n’uyu munsi Mutesi Aurore Kayibanda aracyabona abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi atanga ibiganiro bamubwira ko ari Nyampinga w’ibihe byose w’u Rwanda.

Kayibanda abitse mu kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu Mujyi wa Belarus.

Yigeze kubwira InyaRwanda, ko aya makamba yose yegukanye ayakesha gusenga, ikinyabupfura no kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.

Uyu mugore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura amateka ye kugeza kuri ubu.

Akavuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y’ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n’uyu munsi.

Yavuze ati “Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n’ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.”

Miss Aurore Kayibanda yatangaje ko ku wa 15 Kanama 2024 azakora ubukwe n’umukunzi we

Kayinda avuga ko Gatera Jacques yahinduye ubuzima bwe, kandi amukunda bya nyabyo


Ku wa 22 Gashyantare 2024, Kayibanda n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko












J

Janvier Iyamuremye

Yanditswe Apr 30, 2024 5:14 PM