Ibyo wamenya kuri Gatera Jacques ugiye gukora ubukwe na Miss Kayibanda

Imyidagaduro - May 01, 2024 8:01 AM
Ibyo wamenya kuri Gatera Jacques ugiye gukora ubukwe na Miss Kayibanda

“Ni cyo gituma umugabo azasiga se na Nyina akabana n'umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe.” Ni amagambo aboneka mu Intangiriro 2:24 muri Bibiliya; mu Imigani 19:14 ho hagira hati “Urugo n'amatungo umuntu abiragwa n'ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n'Uwiteka.”

Nisunze aya magambo akomoza ku bukwe n’umuryango mushya, nyuma y’uko Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, atangaje ko we n’umukunzi we Gatera Jacques, bazakorera ubukwe bw’abo i Kigali mu Rwanda, mu muhango uzaba tariki 15 Kanama 2024.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata 2024, agaragaza ko we n’umukunzi we Gatera Jacques, bagiye guhuriza hamwe imiryango, inshuti n’abavandimwe mu birori by’imbonekarimwe mu gutangiza paji nshya mu mubano w’abo.

Jacques Gatera ugiye kurushinga na Kayibanda, asanzwe ari umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda, kandi bafite ubumenyi mu mukino wa Golf.

Urukundo rw’abo rwitamuruye, ndetse ruvugwa cyane mu itangazamakuru, ubwo ku wa 19 Mutaram 2023, Gatera yambikaga impeta y’urukundo (Fiançailles) Kayibanda.

Uyu mugabo ari kumwe na Innocent Rutamu bafashije ikipe ya Kigali Golf Club kugera muri kimwe cya kabiri cy’imikino ya ‘2022 PMC Golf Championship’.

Mu 2000, nibwo yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umuryango we.

Kimwe mu binyamakuru byandikira muri San Francisco muri Leta California cyitwa SFGATE, gisobanura Jacques Gatera nk’’ umwe mu bahanga bari bakiri bato mu mukino wa Golf bigaragaje muri Phoenix mu 2005’. Icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Gatera ari kumwe n’abavandimwe be Patrick Kisomanga ndetse na Serge Gashegu baje kwihuza na Tim Kloenne wabafashije kwisanga mu mikino ikomeye ya Golf yaberega muri Phoenix.

We n’abavandimwe be bavuka kuri Se Anaclet Munyurangabo ndetse na Nyina Therese Mbuya. Amakuru avuga ko Gatera Jacques, umugabo wa Miss Aurore yagaragaje ubuhanga cyane kurusha abavandimwe be mu mikino ya Golf, bituma aba Kapiteni w’ikipe mu mashuri yisumbuye.

Uretse kuba ari umuhanga mu gukina Golf, Jacques Gatera asanzwe afite n’ibikorwa by’ubushabitsi akorera mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 5 Mutarama 2024, Miss Kayibanda yanditse amagambo yuzuye imitoma yifuriza umukunzi we isabukuru y’amavuko. Bari bamaze umwaka urenga mu munyenga w’urukundo, waherekejwe no kwambikwa impeta y’urukundo.

Mu magambo ye ati “Umunsi mwiza w’amavuko ku mugabo w’ubuzima bwanjye, Imana ihe umugisha imirimo y’amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya byose umutima wawe w’igikundiro n’ubugwaneza. Uzarambe kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe bwose. Ndagukunda kandi mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.”

Mu Ukuboza 2023, yanditse kuri Instagram ye ashima Imana yamuhaye umugabo w’ubuzima bwe. Yavuze ati “Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n’abandi. Warakoze Mwami ku bwo kunkunda cyane ukampa kubana n’umugabo utangaje.”

Kuva mu 2012 yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda kugeza n’uyu munsi Mutesi Aurore Kayibanda aracyabona abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi atanga ibiganiro bamubwira ko ari Nyampinga w’ibihe byose w’u Rwanda.

Kayibanda abitse mu kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu Mujyi wa Belarus.

Yigeze kubwira InyaRwanda, ko aya makamba yose yegukanye ayakesha gusenga, ikinyabupfura no kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.

Uyu mugore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura amateka ye kugeza kuri ubu.

Akavuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y’ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n’uyu munsi.

Yavuze ati “Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n’ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.”

Gatera Jacques ugiye gukora ubukwe na Miss Aurore Kayibanda asanzwe ari umuhanga mu mukino wa Golf
Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ya  Amerika, ku wa 28 Gashyantare 2024, mu muhango wabereye Goodyear Phoenix mu Mujyi wa Arizona
Nyuma yo gusezerana mu mategeko, Kayibanda yanditse kuri konti ye ya Instagram, yabwiye umukunzi we bamaranye imyaka ibiri ko ibihe by’isezerano ry’abo bizakomeza ‘kuba urwibutso rw’indi minsi imeze nk’iyi’
Gatera ni umwe mu bakinnyi beza bakina umukino wa Golf cyane ko ari mu cyiciro cya 3 handicap Golf; uru ni urwego rw’ubuhanga buhebuje mu mukino wa Golf

Urubuga rw'amakuru rufite icyicaro i San Francisco, muri California , SFGATE, rwamuvuze ko ari 'Umwe mu bakinnyi ba Golf beza bakiri bato muri Phoenix’. Icyo gihe byari mu 2005 afite imyaka 18 gusa


J

Janvier Iyamuremye

Yanditswe May 01, 2024 8:01 AM